• Engage
  • Educate
  • Empower
  • Best Performing Girl - Ugirase Sibylle Best Performing Girl - Ugirase Sibylle

    Nitwa UGIRASE Sibylle, nize icyiciro rusange muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, nkomereza mu ishami ry’ubuvuzi muri Ecole des sciences infirmieres Saint Elizabeth Kabgayi na Kaminuza mucyahoze ari KHI(Kigali Health Institution) ubu ikaba yitwa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Kigali (University of Rwanda/College of Medicine and Health Sciences) nkaba ndi n’umwarimu muri iyi kaminuza.

    Nahembwe n’Imbuto Foundation ndangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2008. Guhera icyo gihe nahise niyongerera icyizere numva ko nshoboye kandi ngomba guharanira gukomeza kwesa umuhigo wo guhora ku isonga mu bandi nk’intego. Ibi byatumye nsoza amashuli muri kaminuza nd’umunyeshuli wa mbere kimwe mu byatumye mba umwarimu muri kaminuza.

    Kubera icyizere narimaze kwiremamo byamfashije kugira uruhare rukomeye muburyo bwo guhugura na bagenzi banjye cyane abiga mu mashuri yisumbuye, binyongerera ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame, no kuba umuyobozi unogeye abandi kandi wizewe mu bikorwa bitandukanye.

    Mu buzima busanzwe bwa buri munsi kuba inkubito y’icyeza bimfasha guhora ntekereza icyo nakora kugirango ndusheho gufasha abandi ndetse mpore mpesha agaciro iryo zina. Mu bikorwa bya buri munsi cyane cyane iyo bibaye bifitanye isano n’imyigire icyo kizere mba mfite kirema imbaraga mubo turi kumwe bigatuma turushaho kujya mbere. Mubuzima bw’akazi ndangiza inshingano zanjye neza mparanira gusigasira umwimerere n’umwihariko w’izina “inkubito y’icyeza”.

    Nk’inkubito z’icyeza twishyize hamwe dukora ihuriro ry’abakobwa bose bahembwe n’Imbuto Foundation nkaba ndibereye umuyobozi mukuru. Twatangiye gukora ibikorwa bitandukanye byo gufashanya kongera ubumenyi hagati yacu ndetse no kurushaho kuyobora barumuna bacu haba mu buzima bw’ishuri cyangwa hanze y’ishuri. Nagiriwe icyizere cyo kuba umuyobozi w’iryo tsinda.