• Engage
  • Educate
  • Empower
  • Tuyiganiriraho, ntituyiganireho: Ndavuga inzoga!  Tuyiganiriraho, ntituyiganireho: Ndavuga inzoga!

    Tuyiganiriraho, ntituyiganireho: Ndavuga inzoga

    Kunywa inzoga ni amatsiko? Kwinezeza? Gusabana n’urungano? Kwica inyota? None byaba ari ukubatwa nayo!

    Maze igihe nibaza byinshi nk’uko natangiye, nkongeraho no kwibaza niba iki ari cyo gihe gikwiye.

    Ubu butumwa ntabwo bugenewe abanywa mu rugero n’ubwo na bo, bagomba gukomeza kuba maso, kuko muri rusange inzoga zidakwiye gufatwa nk’ibyoroshye kuko zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

    Kunywa inzoga birengeje urugero bimaze gufata indi ntera, ku buryo rimwe na rimwe bifatwa nk’ibigezweho, ndetse udafataho cyangwa unywa mu rugero, ntakwirwe mu rungano.

    Twigeze kugira ubukangurambaga tugira tuti “Ganira n’abana bawe, amazi atararenga inkombe!”. Uyu munsi nifuje kutaganira gusa n’abato, ahubwo n’umuryango nyarwanda twese. Kuko ngo “ujya gukira indwara arayirata!”.

    Tutabihagurukiye wa mugani w’abato, bishobora kuzaba ubuzima n’umuco waturanga.
    Inzoga uyikura mu “icupa” ikagukura mu bagabo!. Kunywa mu rugero rero, nicyo cyari gikwiriye!

    Yemwe ntibyari na ngombwa ko abantu babibwirizwa, ariko rero niba zigeze aho zikwangiriza ubuzima - Byange ntiwemere gutsindwa!

    K’uwumva inzoga zimurusha intege kandi ashaka kuzicika, ntuzavuge gusa nka wa muririmbyi wagize ati “Gacupa keza, gacupa kanjye, ndekura ngende, ndashaka kwisubiraho!”. Ahubwo bikore! Ziveho zitaragutaramura!

    Ibuka ko ushoboye kandi wakwivana ku ngoyi yayo, kandi burundu kuko indwara n’ibibazo
    umuntu agira iyo azirambyemo, biragusarika!

    Ni wowe rero ufite urufunguzo rw’ubuzima bwawe mbere y’undi wese wagufasha. Ngira ngo kuri ubu, aho Umunyarwanda ageze, yemera ko iyo wifitemo imbaraga no kwanga guheranwa birashoboka!

    Iyo witegereje abamamaza ibijyanye n’inzoga ubona ko bakoresha amashusho atwereka abantu basa neza, biyubashye, banezerewe ndetse banabayeho ubuzima buhebuje kandi buri wese yakwifuza.

    Amashusho na za Filime rimwe na rimwe bitwereka ko kunywa inzoga zikabije ari ibintu bisanzwe. Ko inzoga ari uburyo bwo kwishimira intambwe ikomeye umuntu yagezeho, rimwe na rimwe tukanayiha izina ry’imihigo! ikaba “inzoga y’abagabo!”.

    Mu byago no mu makuba, inzoga ikagaragara nka kimwe mu bifasha umuntu uhangayitse cyangwa wifuza kuruhura umutima.

    Gukomeza kubyemera gutyo rero byaba ari ukwibeshya gukomeye.

    Abakurambere bacu bari baratuburiye kera ko inzoga itsirika agahinda ariko itakamaraho.

    Ubwiza bw’inzoga tubwirwa rero, nta kuri kurimo, cyane cyane iyo habayeho kurenza urugero.

    Birumvikana ko kuri bamwe ibiganiro nk’ibi byabishya inzoga! Bigafatwa rimwe na rimwe, nko gucira urubanza abazinywa, kubuza abantu ubwinyagamburiro no kwishima.

    Mbona atari ko dukwiriye kubyumva. Ahubwo kubiganiraho ni amahirwe ku muntu kugira ngo ni uwo zari zigejeje kure, yumve ko amazi atararenga inkombe.

    Guhitamo nabi bibaho, kandi akenshi biroroha. Ariko niba ugize amahirwe yo kumenya icyakurinda kuzabaho wicuza, ntuyiteshe - hitamo neza. Guhitamo kubaho kandi neza biracyashoboka.

    Ntangira navuze ko tuyiganiriraho ariko rimwe na rimwe ntituyiganireho!

    Twibukiranye nanone ko kubatwa n’inzoga ari n’indwara, nyamara urwaye akwiye guhabwa ubufasha akanaherekezwa uko bikwiriye kugirango ahinduke agire ubuzima bwiza. Si kuri iyi ndwara gusa, no mu buvuzi busanzwe, mu rugendo rwo kwivuza, umurwayi agiramo uruhare.

    Kwemera ko urwaye ni intambwe ikomeye yo gufashwa no gukira.

    Ku waba akeneye kwivuza kandi, ibuka ko ubu dufite abashobora gutanga ubufasha babyize kandi babikora nk’umwuga – bagane bagutegereje na yombi.

    N’ubwo ari kenshi inzoga zigushyira mu ntege nke ukisanga mu makosa, wibuke ko ufite umuryango ugukunda. Ariko na none uzirikane ko urukundo rw’abandi rwonyine rudahagije, mu gihe wowe ubwawe utikunze.

    Ku bagikomeje kwinangira umutima, bakirengagiza ububi bwo kunywa inzoga zirengeje urugero, ndagira ngo mbasabe kwibaza iki kibazo: hagati yawe n’inzoga ni nde ubase undi?

    Ni icupa cyangwa ni wowe ubwawe, icyubahiro cyawe, ubwenge, umutima, ubuzima bwawe n’ibindi byari bikugize kandi biguhesha Agaciro?

    Mu gihe hari ibitagenda mu buzima, ushobora kumva kunywa inzoga bigufasha kuziba icyo cyuho, ariko muby’ukuri, inzoga zirushaho kwagura no gukomeza ibyo bibazo kugeza ubwo wumva usazwe byo gusa.

    Abahanga mu buvuzi berekana ko uko ibihe bigenda bihita, inzoga zigabanya ubushobozi bw’ubwonko bwo kurekura imisemburo ishinzwe kuguha imbaraga n’ibyishimo “dopamine” n’iguha umutuzo “serotonine”.

    Inzoga kandi zikugabanyiriza ubushobozi bwo gushishoza no gufata ibyemezo, ukaba wakora ibikorwa byaguteza ibibazo mu rwego rw’amategeko, cyangwa se ukishora mu bikorwa n’imyifatire byashyira ubuzima bwawe mu kaga.

    Uretse ibyo, inzoga zikwambura icyubahiro ufite nk’ikiremwa muntu, kwizerwa n’abantu, zikumaraho ubutunzi, umubano n’ubusabane ufitanye n’abandi, ukabaho ubuzima butagira intego, ndetse abo witaga abawe bagatangira kukugendera kure.

    Gukoresha ibiyobyabwenge ni nko guhozwa ku ngoyi. Rimwe na rimwe muri icyo gihe ubaswe n’ibiyobyabwenge, hari ubwo ugarura ubwenge, ukitekerezaho, ugatekereza ku cyatumye uyoba, ukibaza uwo wahoze uri we ndetse n’aho wari kuba ugeze uyu munsi.

    None dufatanye gutekereza: Ese uwo wahoze uriwe yaterwa ishema n’uwo uri we uyu munsi? Cyangwa yakumva afite ikimwaro?

    Ntabwo amazi yarenze inkombe, uyu munsi wahinduka.

    Uyu ni umwanya mwiza wo kwisuzuma ndetse no ukwiganiriza utibereye.

    Ni byiza kwimenya ndetse no kumenya inshuro zingahe unywa inzoga, aho uzinywera, ndetse n’ibigutera kujya gushaka inzoga, ukamenya uko zikugiraho ingaruka, byose ukamenya uko ubishakira igisubizo:

    Hari imbaraga mu gukora byose mu rugero.
    Hari imbaraga mu bushishozi.
    Hari imbaraga mu kwifata.
    Hari ubutsinzi mu kwirinda.

    Bamwe muri mwe mwatugejejeho ibitekerezo bitwereka ko impinduka tubitezeho zidashobora kugerwaho mu gihe cyose izo mpinduka zidaherekejwe n’ibikorwa - icyifuzo cyanyu cyarumvikanye.

    Nta mpamvu ni imwe dukwiye kwemera yatuma abana bacu n’urubyiruko rwacu bashakira ibyishimo mu nzoga kuko nta bindi bikorwa byo kwidagadura bafite cyangwa se ngo bikomeze kwitirirwa umuco wacu. Twese tubyange!

    Ni ngombwa rero ndetse n’ inshingano zacu, guteza imbere no guha urubyiruko rwacu aho ruhurira, rukishima binyuze mu myidagaduro, bakagira ubuzima bwiza, badahuye n’ingaruka mbi bakura mu bubata bw’inzoga n’ibindi biyobyabwenge. Ariko rero bana bacu muzirikane ko intambwe ya mbere mu kwiyambura ububata bw’inzoga ari mwe mukwiye kuyitera.

    Hari byinshi twagezeho mu iterambere ry’igihugu cyacu, kandi dukomeje imihigo!

    Nk’uko bisanzwe, turabashyigikiye! Tubari inyuma. Ntabwo muri mwenyine.

    Turabasaba kuba abarinzi ba bagenzi banyu, mugashyira hamwe imbaraga n’ibitekerezo byakomeza kwifashishwa mu kurwanya ibibangamira ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho muri rusange y’abato bacu!

    Natwe tubijeje ubufatanye, kubasangiza ubunararibonye, kubaba hafi n’urukundo rwacu kugirango duherekeze abakeneye kuzamurwa, ngo bave muri ibyo bihe bigoye.

    Ntabwo muri mwenyine rero, turabashyigikiye kandi dushyize hamwe uru rugamba narwo twarutsinda!

    Ikunde, wiyiteho,
    Wiyemerere kugira inzozi,
    Ukore cyane kandi n’igihe unyweye, bibe mu rugero!

    N’igihe inzoga ari yo nshuti usigaranye,
    Nta muryango, nta wawe ukikureba,
    Muri uwo mwijima w’icuraburindi haracyari icyizere cyo kwigobotora iyo minyururu, ukabaho kandi neza.

    Nta muntu nari numva wigeze abyuka yicuza ababajwe ni uko yaraye atsinze ibyari kumugusha mu makosa. Igihe cyose ubashije kumenya urugero rw’inzoga ukwiriye kunywa, cyangwa se kuzireka burundu, ntabwo uzigera ubyicuza.

    Ujye uhora wumva ijwi rikubuza, rikwibutse, buri gihe uko utangiye kumva utwawe n’inzoga. Ujye wibuka ko uri uw’agaciro kandi hari abarwanye urugamba rukomeye ngo uyu munsi ube ufite ubuzima bwiza n’amahoro - inzoga ntabwo zikwiye kukwambura ako gaciro ngo ziguhoze ku ngoyi.

    Imana y’I Rwanda ijye ihora iguha imbaraga zo kumvira ijwi ry’umutima-nama, risumbe iry’umutima-nda maze uvuge uti OYA, buri gihe cyose utangiye gutwarwa n’inzoga cyangwa ikibi icyo aricyo cyose, maze uhorane umutima-mana w’Umunyarwanda, nk’uko abakurambere babituraze.

    #Tunyweless – Ikiganiro kizakomeza!