• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Gushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa – Urugendo rw’imyaka 15 Gushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa – Urugendo rw’imyaka 15

    Gushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa – Urugendo rw’imyaka 15

    Yanditswe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame

    "Guharanira kuba indashyikirwa, kuba umuyobozi utanga urugero rwiza, kuba umufashamyumvire n’icyitegererezo cyiza, kuba mwiza mu buryo bwose, kumenya kwirenga”.

    Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe nk’umukobwa watsinze neza cyangwa kuba Inkubito y’Icyeza bivuze iki kuri wowe?’

    Ngerageje kubivuga mu ncamake, imyaka 15 ishize dushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa no kwirenga, navuga ko ari bimwe mu bihe binejeje twagize nk’umuryango Imbuto Foundation. Sinshidikanya ko ari nako byagendekeye n’abandi bita ku guteza imbere no gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa.

    Imyaka 15 ishize yanabaye iy’umunezero ku bakobwa barenga 5,000 bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza. Ni ishema kandi ku barimu babigisha, imiryango baturukamo, ikaba n’ umunezero twasangiye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye babaherekeza mu myigire yabo.

    Uru rugendo rwatangiye mu myaka 15 ishize, rwasembuwe n’uko hari hakenewe igisubizo cyihuta cyafasha mu gukuraho inzitizi zose zatumaga umukobwa atagira uburenganzira ku burezi.

    Twari tugamije kandi ko batajya mu ishuri gusa, ahubwo ko batsinda kandi bakaba indashyikirwa mu myigire yabo no mu buzima bwabo.

    Byarihutirwaga cyane ko umwana w’umukobwa afashwa kumva no kwerekana/kwizera ubushobozi bwe. Ibyo byari, kandi biracyari inzozi dufite zo kugira urungano rw’abakobwa n’abagore bisobanukiwe, bifitiye icyizere, batuje kandi biyubahisha, bagendera kuri gahunda kandi bakora umurimo unoze, ndetse biteguye guhagararana na basaza babo, ngo bafatanyirize hamwe kugeza igihugu cyacu, u Rwanda, ku yindi ntera haba mu bijyanye na siyanse, ikoranabuhanga n’iterambere rya muntu muri rusange.

    Twiyemeje gusangiza izi nzozi abantu batandukanye, uyu munsi dutewe ishema n’ubufatanye twagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bo mu gihugu no mu mahanga, imiryango itari iya Leta, abikorera n’abantu ku giti cyabo, mu mu mpande z’isi zitandukanye. Za mbuto mwabibye ubu zarakuze, zabaye ibiti by’inganzamarumbo.

    Inkubito z’Icyeza zacu ubu ni abakobwa barangirije amasomo mu mashuri meza kandi akomeye yo mu bice bitandukanye by’isi, bamwe bari mu bagize inzego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda, ni abaganga, ni abanyamategerko, ni ba enjeniyeri, ni abanyamakuru, ni barwiyemezamirimo, ndetse barimo n’abafite ibikorwa bikomeye by’ikoranabuhanga.

    Abandi babaye abakozi ba Imbuto Foundation, aho batanga umusanzu wabo mu kurera, kwigisha no kubaka urubyiruko abayobozi b’ejo hazaza! Babinyujije mu itsinda rihuriza hamwe abakobwa bose bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza BPG Alumni Network, biyemeje kuba abarinzi ba barumuna babo ndetse n’urungano rwabo, aho bakora ibikorwa by’ubujyanama bashishikariza abandi bakobwa kuba indashyikirwa bakanaberekera uko babigeraho.

    Uburezi ni kimwe mu burenganzira bw’ibanze buri kiremwamuntu gikeneye, ariko n’ubwo hari byinshi byakozwe ku rwego rw’igihugu n’isi, haracyari abakobwa miliyoni mirongo itatu n’imwe batari mu ishuri nk’uko byatangajwe na UNESCO muri 2019.

    Akenshi kandi ingaruka z’ibibazo bitandukanye bituruka ku mibereho y’abantu, imico cyangwa ihungabana ry’ubukungu zagiye zigabanya ya mahirwe abakobwa bafite yo kwiga no gutanga umusanzu wabo mu kubaka sosiyete.

    Ibi kandi bituma baguma mu bukene ntibabashe kwiyubakira ejo habo nk’uko babyifuza. Ni yo mpamvu, gushyira imbaraga ku burezi bw’umukobwa atari ngombwa gusa ahubwo ni na kimwe mu bifasha cyane kubaka ubushobozi bw’umuntu ndetse bigatanga umusanzu ku gihugu mu kugera ku ntego z’iterambere.

    Ubusanzwe mu muryango Imbuto Foundation, tugena ibikorwa cyangwa aho dutanga umusanzu duhereye ku mirongo migari na gahunda zashyizweho ku rwego rw’igihugu, umugabane wacu wa Afrika ndetse no ku isi, mu rwego rw’iterambere. Ibi, ni byo byaduteye gutangira urugendo- mu mwaka wa 2005- rwari rugamije kugera ku ntego 3: (1) Guharanira ko abakobwa bose bagera mu ishuri; (2) Guharanira ko abakobwa bose baguma mu ishuri bagasoza ibyiciro byose; (3) Gushishikariza abakobwa gutsinda neza no kuba indashyikirwa bagerageza kwiga amasomo yose, harimo n’aya siyansi, ikoranabuhanga, ubumenyingiro n’imibare.

    Uko imyaka yagiye ikurikirana, ubu bukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umukobwa bwatumye tugera hose mu gihugu, aho twahuye n’abakobwa bashyigikiwe n’ababyeyi babo bikabafasha gutsinda neza bakaba indashyikirwa.

    Umwe muri abo bakobwa ni Inkubito y’Icyeza Florentine:

    Florentine, Inkubito y’Icyeza yahembwe inshuto 3, ni umufashamyumvire akaba n’umuganga utanga umusanzu we ku cyerekezo cy’igihugu cyacu mu guharanira ko tugira Abanyarwanda babayeho ubuzima bwiza kandi bihesha agaciro, aho buri wese agira uburenganzira kuri serivisi z’ubuzima.

    Florentine Hategekimana ni umwe mubaharanira ko haboneka amakuru yizewe ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi akagera kuri bose, kugira ngo abantu babashe mu gukora amahitamo no kwifatira ibyemezo bumva neza ingaruka byagira ku buzima bwabo.

    Florentine ni umwe mu bakobwa b’Inkubito z’Icyeza 5,000, bamaze guhembwa kugeza ubu, kubera gutsinda neza ibizami bisoza amashuri.

    Umuryango nawo wagize uruhare muri ubu bukangurambaga!

    Umubyeyi wa Jackline yabitoje n’abana be ndetse igihe agiye ku ishuri cyangwa avuyeyo agaherekezwa na basaza be kugira ngo bamurindire umutekano. Nk’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abagore, uyu munsi Jackline Kamanzi azirikana urukundo rw’umubyeyi we n’uko yamushyigikiye, akavuga ko ari bimwe mu byamuteye imbaraga zo gukora cyane maze mu mwaka w’2000 asoza amashuri yisumbuye ari umukobwa wa mbere mu gihugu, nyuma aza gukomereza mu bijyanye n’amategeko, ubu akaba afite impamayabushobozi y’ikirenga mu bijyanye no kubaka amahoro n’ubwiyunge.

    Mu gihe dukomeza gushimangira iri hame ryo gushishikariza abakobwa kwiga, gukora cyane no guharanira kuba indashyikirwa muri byose, dukeneye no kongera imbaraga mu bukangurambaga bufasha kumva neza ikibazo, haba ku bayobozi mu nzego z’ibanze, ababyeyi n’umuryango muri rusange – nk’uko umubyeyi wa Jackline yabigenje – n’abandi bakumva ko guharanira ko habaho uburinganire hagati y’umuhungu n’umukobwa, by’umwihariko guteza imbere uburezi bw’umukobwa ari imwe mu nzira zizatugeza ku ntego z’iterambere. Ni ikiraro kizatugeza ku ‘Rwanda Twifuza’.

    Kugira no gutanga uburenganzira n’amahirwe angana ku burezi n’imirimo, ni imwe mu nkingi zizamura ubukungu, imibereho myiza n’iterambere muri rusange haba ku gihugu no mu miryango.

    Tugomba kurandurana n’imizi, ikibazo cyose cyasubiza inyuma ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’uburezi – by’umwihariko ibijyanye n’ uburezi bw’umukobwa.

    Bimwe muri ibyo ni ubusambanyi bukorerwa abana zitateganyijwe ku bangavu. Nk’uko twabigarutseho mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira abasambanya abana bwatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu kwezi k’Ukwakira 2020, ikigereranyo cy’abana baterwa inda ku rwego rw’igihugu kiri kuri 7,3% (RDHS 2014-15), mu gihe 20% by’abakobwa ari abahohoterwa batarageza imyaka 18. Ibi bigira ingaruka mbi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’abahohotewe, uko biyumva n’agaciro biha, ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku buzima n’iterambere ry’uwahohotewe.

    Nk’ababyeyi, abafashamyumvire, abarezi n’umuryango muri rusange, tugomba guhindura imitekererereze ivuga ko umukobwa ari we ugomba kwimenya akirinda, ahubwo tugahugura ndetse tugatoza abagabo n’abahungu bacu imyitwarire iboneye umugabo mwiza.

    Mu gihe twizihiza iyi sabukuru y’imyaka 15 yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa, nifuje gukoresha uyu mwanya nsaba abahungu bacu, basaza bacu n’abo twashakanye, kongera imbaraga mu gushyigikira no guharanira uburenganzira n’imibereho myiza bya bashiki banyu.

    Ndabasaba gukoresha umutima n’ububasha bwanyu mu kubafasha kwisobanukirwa. Mube abarinzi ba bashiki banyu, musenye ugushyigikirana tubona gutuma muceceka niyo hari uwo muzi wagize nabi, kuko bituma abakobwa bacu bahorana kwicuza, ipfunwe n’ikimwaro, bifite byinshi byangiza ku miryango yacu n’iterambere ry’igihe kirekire.

    Gushyigikira abakobwa ntibyigeze biba impamvu yadindiza iterambere ry’abahungu – nta n’ubwo bizigera biba. Ni ingamba y’igihe gito ishyira abakobwa ku rwego rumwe na basaza babo mu rugendo rwo kubaka ejo heza. Mu ndangagaciro n’amategeko atugenga nk’Abanyarwanda, duharanira guha bose amahirwe ku mibereho myiza n’ubukungu. Rero ndabasaba mwebwe abahungu bacu na mwe twashakanye, muhaguruke dukorere igihugu cyacu dukunda, u Rwanda, tuzabigeraho dushyize hamwe twese – abakobwa, abagore, abagabo n’abasore.

    Kuri mwebwe abakobwa bacu Inkubito z’Icyeza, ndongera kubasaba gushishoza no kugira amakenga mu mibereho yanyu, mwita ku bigezweho n’ibibazo mushobora guhura nabyo.

    Uyu munsi turarwanya ikwirakwiza ry’indwara ya Koronavirusi. Nk’abakobwa b’indashyikirwa kandi bazi guhanga udushya, ndabasaba guhuza imbaraga mugatanga umusanzu wanyu muri uru rugamba isi yose irwana, mukoresheje intwaro zose mufite.

    Iyi ndwara ikomeje kutubera urujijo ndetse bizagira n’ingaruka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwacu, n’ubwo tutazi igihe bizamara tuzi ko atari iby’iteka.

    Muhaguruke, mutekereze mu buryo bwagutse, muzane ibisubizo, mufatanye na basaza banyu ndetse n’ababyeyi banyu muri uru rugamba, mutange umusanzu uzatuma namwe mwibukwa mu mateka.

    Umuhate wanyu no guharanira kuba indashyikirwa byagize umusaruro uduteye ishema kandi ukwiye kwizihizwa koko! Ubwo dukomeza ibikorwa byo guhemba abakobwa batsinze neza kugeza ubwo intego yacu igezweho, namwe mukomeze kuba Indahigwa, mube aba mbere muri byose, bizabageza ku Rwanda rwiza kandi rwemye – u Rwanda Twifuza!